People' s advocacy.

Karangwa Ismaël made this Ubwisanzure bwo kumenya amakuru request to Umurenge wa Rugerero

This request has been closed to new correspondence from the public body. Contact us if you think it ought be re-opened.

Gitegereje gusuzumwa na Umurenge wa Rugerero ku buryo bakemuye iki kibazo.

Dear Rugerero sector of Rubavu district,

There is so long time your population claiming for their bananas being blemished by cow farmers using these bananas ( even non mature ones ) as cow feeds. According to people' s testimonies you, as authorities, have been informed about this issue several times. So we would like to knows where you are with measures to fight that bad behaviour as it is getting very worse day by a day.

Best regards.

Dear Rugerero sector,

Sinzi niba narumvikanye neza, ubushize nababajije ikibazo kigira kiti : " tumaze igihe kinini tumva abatuye uwo murenge binubira umuco wahabaye akarande aho aborozi b' inka babononera insina ndetse bakazitema zitaragera igihe cyo kwera bazahirira inka!. Twabandikiye rero tubabaza aho mugeze murwanya iki gikorwa kibi n' ingamba mufite kugirango gicike burundu kuko ngo kigenda gifata intera umunsi Ku wundi kandi mwarabimenyeshejwe inshuro nyinshi nk' ubuyobozi".

NB. Imirenge yindi muturanye nayo yarabihoranye ariko byarashize! ( Rubavu yababera urugero rwiza ).

Yours faithfully,

Karangwa Ismaël

Dear Rugerero sector,

Tumaze igihe kinini tubamenyesheje ikibazo gikomeye cy' abashumba b' inka bangiririza abahinzi cyane cyane b' urutoki mu murenge wa RUGERERO, aho aba bashumba batagituma hagira usarura igitoki, ibi bikaba byaramaze kuba akarande kuko bikorwa batema insina zaba izeze n' iziteze bashaka ubwatsi, ibi bigakorwa no ku mannywa ( kumugaragaro ) kandi ku ngufu nk' aho hari uburenganzira bundi babifitiye, ba nyir' insina bakaba barabitabaje nk' ubuyobozi ngo mugire icyo mukora kuri iki kibazo ariko kugeza uyu munsi bikaba bigikorwa. Twongeye kubandikira tugira ngo tubabaze iherezo cyangwa se ingamba mufite kuri ibi bikorwa bidakwiye kandi bibangamye bikigaragara iwanyu.

Yours faithfully,

Karangwa Ismaël