Kubaza Nyakubahwa Minisitiri Gukemera Ikibazo mfitanye n~ubuyobozi bw`Akarere ka MUSANZE.

BIGIRIMANA Jean Marie Vianney made this Ubwisanzure bwo kumenya amakuru request to Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu

Automatic anti-spam measures are in place for this older request. Please let us know if a further response is expected or if you are having trouble responding.

Igisubizo kuri iki kibazo cyararengeranye. Mu mategeko, uko byaba bimeze kose, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yagombaga kuba yaramaze gusubiza (ibisobanuro). Ushobora gutanga ikirego kuri gusaba isuzuma.

BIGIRIMANA Jean Marie Vianney

Dear Ministry of Local Government,

I would like to ask for the following information under Law no 04/2013 of 08/02/2013 relating to access to information.

Nyakubahwa MINALOC ,munyemerere nongere mbasabe gukemura ikibazo mfitanye n`Ubuyobozi bw`Akarere ka MUSANZE. Uko ikibazo giteye : Mu mwaka w`2008 , Dr HABUMUREMYI Pierre Damien yubatse ku butaka bwanjye hariya mu Karere ka Musanze . mu murenge wa Gashaki , hariya hubatse Hotel Ruhondo Beach ku kiyaga cya Ruhondo ,

Fungura internet wandike Ruhondo beach kugirango usobanukirwe aho yubatse . Uyu Habumuremyi rero yajye kurambagiza ubutaka bwanjye ari kumwe na Meya Karabayinga Celestin na Gitifu Kanyabugande Augustin.

Aba bayobozi rero kubera inyungu bari bafitemo , bamubwiye ko ubutaka nubatsemo ari ubwa Leta, kubera ko inzu yanjye yari iteretse mu ntera ya metero 50 ku kiyaga. Ubwo rero Habumuremyi Pierre Damien yahise ahirika ya nzu yanjye atangira kubaka Hotel, maze azitira ubutaka bwose , ari ubwanjye n`ubwabandi baturage benshi akoramo ubusitani bwa Hotel , yubakamo amahema ( tentes touristiques ) azitira ubusitani bwo muri metero 50 maze abakerarugendo baramuyoboka . Mu mwaka wa 2010, ubutaka bwose bwo ku biyaga mu Rwanda bashyizwe mu mutungo rusange wa Leta . Ariko kuri Habumuremyi PD wari ukomeye siko byagenze . mu mwaka wa 2012 yategetse ko ubutaka bwose ari uburi mu metero 50 no hejuru yabwo bumwandikwaho we n`Umugore we Musabyimana Petronille nk`Umutungo wabo bwite , bahabwa icyangombwa UPI 4/03/04/01/1600 cyatanzwe kuwa 29 JUN 2012 gisinywaho n`Uwitwa MUNYANGAJU Damacsene Chief Registrar. ( mfite kopi yacyo )

Njye BIGIRIMANA JMV , nasenyewe nta ngurane .. nkurikiranye ingurane mu nzego z`Ibanze no mu nkiko , maze nzitirwa n`Inyandiko zanditswe n`Umuyobozi w`Akarere ka Musanze witwa KARABAYINGA Celestin ,yandika ko nari ntuye muri metero 50, mu butaka bwa Leta , ko nataye abana noneho Habumuremyi PD yaza kuhubaka Hotel akagurira abana banjye isambu AHANDI ,akabubakiramo amazu atatu (3) ngo bakayimukiramo

. Kubera iyi nyandiko iteyeho kashi yaLeta buri muyobozi wese wayisomye yayihaye agaciro . Nitabaje n`inkiko abacamanza bakanzura ko iriya sambu n`amazu atatu byaguzwe na HABUMUREMYI PD ari ingurane y`Isambu yanjye, hanyuma ngatsindwa ngacibwa n`amafaranga . Umuyobozi w`Akarere ka Musanze NUWUMUREMUI Jeannine nawe aherutse kuncisha amafaranga mu rukiko yo kumushora mu manza. Ubu rero igihe kirageze najye mubaze nti isambu Habumuremyi yaguze iri he ? Yayiguze nande ? Amazu yubatsemo ari he? n`ibindi bibazo by`agahinda mfite . Umwana murizi ngo ntakizwa urutozi , iyo HABUMUREMYI adafungwa ntimuba mwaramenye amafuti ye. Hari nayo mutaramenya.

Nateraga hejuru ko ndenganijwe n`inyandiko y`AKARERE ka Musanze ntihagire uwanyumva. None rero ndabaz a Minaloc kunyereka nako kwereka Abanyarwanda aho iyo sambu irimo amazu atatu iri , aho yanditse kuri UPI , ndetse n`agaciro ifite , Minaloc yaba atayibonye akarere ka Musanze kakayibazwa. Igomba kuboneka kubera ko urubanza rwabaye itegeko , kandi n`Umuyobozi w`Akarere ka MUSANZE uriho ubu yemereye urukiko ko ihari.

Nzakomeza gutegereza igisubizo nzahabwa na MINALOC

Yours faithfully,

BIGIRIMANA Jean Marie Vianney

postmaster,

2 ibiri kumwe

  • Attachment

    attachment.delivery status

    0K Download

  • Attachment

    Access to Information request Kubaza Nyakubahwa Minisitiri Gukemera Ikibazo mfitanye n ubuyobozi bw Akarere ka MUSANZE..txt

    4K Download View as HTML

The original message was received at Wed, 30 Jun 2021 15:28:31 +0200
from:
<[ATI #617 email]>

----- The following addresses had permanent fatal errors -----
<[MINALOC request email]>
(reason: 550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw)

----- Transcript of session follows -----
... while talking to minaloc.gov.rw.:

erekena ibice byavuzweho

<<< 550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw
550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw
<<< 554 5.5.1 Error: no valid recipients