Kubaza ikirego cyo Gukora no Gukoresha inyandiko mpimbano nareze Dr HABUMUREMYI Pierre Damien, aho kigeze kubera ko mpamagarwa kuburana ubujurire ku birego ntaregeye.
Dear National Public Prosecution Authority,
I would like to ask for the following information under Law no 04/2013 of 08/02/2013 relating to access to information.
Nyakubahwa Umushinjacyaha Mukuru i Kigali . Nifuzaga gusaba ababishinzwe mu biro muyobora ibi bikurikira .
1- Kumenya aho ikirego nareze Dr HABUMUREMYI Pierre Damien kigeze, aho kiri kuri Syshteme IECMS no kumenya niba iperereza rykorwaga ryararangiye kikaregerwa urukiko .
2- Mbitewe ni uko ubu mpamagarwa n`Urukiko TGI rwa Nyarugenge kuburana mu bujurire bwa za Sheki zitazigamiye Dr HABUMUREMYI PG azaburanishwa kuwa 02/07/2021 saa 08h00 .Kuri Email yanjye hari ubutumire, ndi kuri lisiti y`abaregeye Guhabwa Sheki zitazigamiye . Byambayeho kandi mu rukiko rw`Ibanze aho nabonaga Ubutumire bwo kuburana mu mizi nagera ku rukiko ngasanga ruburaniza Abahawe Sheki zitazigamiye kandi nabwo kuri Sykipe .
3 Murabona ko nahombye kenshi amatike natanze. Nashoboye gukurikirana dosiye aho mu bushinjacyaha bukuru kwa SIBOMANA Stanisilas ,ambwira ko mwayisubije mu iperereza ryimbitse muri RIB. Nakurikiranye kuri Systheme IECMS nsanga abo mwita abatangabuhamya ( njye mbita abafatanyacyaha ) barabajijwe, mbona na HABUMUREMYI PD nawe yarabajijwe.
Kuri HABUMUREMYI PD we yireguye avuga ko ziriya nyandiko mpimbano aregwa ko atariwe wazanditse, ko rero zabazwa Ubuyobozi bw`Akarere ka Musanze bwazanditse. Kuba rero izo nyandiko mpimbano zaratanzwe mu nkiko nk`ibimenyetso simusiga, HABUMUREMYI PD yavuze ko byabazwa Me NKURUNZIZA Valentin wazitanze ho ibimenyetso.
Nanjye iki cyifuzo cyangwa Ukwiregura kwa HABUMUREMYI PD ndagishigikiye pe nibyo koko umuyobozi w`Akarere ka Musanze na Me NKURUNZIZA Valentin babazwe rwose bamanuke kuri terrain berekane pysically isambu yubatsemo amazu atatu ( 3 ) aho iri , uwuhe mudugudu, akahe Kagali, akahe Karere, iyihe Ntara hanyuma bivaneho urujijo kubera ko muri ziriya nyandiko mpimbano Meya yanditse ngo HABUMUREMYI PD yaguriye abana banjye isambu AHANDI ....iri jambo ahandi niryo rizimije.
Ndahiye imbere y`Ubushinjacyaha ko HAMUMUREMYI PD ko nta Sambu irimo amazu atatu ( 3 ) yigeze agura ahubwo byaravuzwe kandi biravugwa ko HABUMUREMYI PD yabwiwe ko muri metero 50 ku nkengero z`ikiyaga ari ubutaka bwa Leta hanyuma agasigira abayobozi udufaranga two kwimura abana , abo bayobozi bakayakoresha mu zindi nzira ( mu bikorwa bya FDLR ) hanyuma babona ntangiye kubaza umutungo wanjye bagahimbahimba ziriya nyandiko.
Nyakubahwa Mushinjacyaha Mukuru , mbasabye rwose ko dosiye yanjye yavangurwa muri ziriya za Sheki zigeze mu bujurire, dosiye igahabwa nimero iashirwa kuri Syshteme IECMS kandi karegerwa urukiko ngatanga ibimenyetso mfite hano bikomoka kuri HABUMUREMYI PD bigaragaza ko yahaye famille yanjye impano idafite aho ihuriye na EXPROPRIATION . Iyi mpano itazwi mbona ko ari ruswa kandi RUSWA ni icyaha kidasaza.
Yours faithfully,
BIGIRIMANA Jean Marie Vianney
Dear National Public Prosecution Authority,
Nyakubahwa Mushinjacyaha Mukuru i Kigali.....Nongeye kubibutsa ko ikibazo naboherereje nyuze ku rubuga Sobanukirwa ntabonye igisubizo. Nabasabaga kumenyesha aho ikirego cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano nareze Dr HABUMUREMYI Pierre Damien aho kigeze. Mperuka kuri Systheme IECMS acount y`abamureze Guhabwa Sheki zitazigamiye nanjye ndi kuri iyo Lisiti kandi ntarigeze ndegera Guhabwa Sheki zitazigamiwe.
Nagiye kenshi mbona ubutumire bw`urukiko rw`ibanze rwa Nyarugenge nkitaba ngasanga dosiye ziburanishwa ari iza Sheki. No muri ki gihe mbona ubutumire bwo kwitaba Urukiko rw`Ubujurire kuri za Sheki . Nabashije gukurikirana aho mu bushinjacyaha kwa Sibomana Stanisilas bambwira ko ikirego cyanjye cyaragaruriwe Ubugenzacyaha gukora Iperereza. Mperuka HABUMUREMYI PD yarabajijwe muri RIB akiregura asubiza ko inyandiko mpimbano aregwa atari we wazanditse, ko zabazwa Ubuyobozi bw`Akarere ka Musanze bwhimbye ibizanditswemo. Nibyo koko nanjye ndabishigikiye ko Meya wa Musanze na Me NKURUNZIZA babazwa muri RIB kandi bagasohoka mu biro bakajya kwerekana kuri Terrain Bose babareba ISAMBU yubatsemo amazu atatu.
Kugeza ubu ntabwo ndabona ibyo Ubuyobozi bwashubije kuri Systheme . Kandi ni ngombwa ko Umuyobozi w`Akarere ka Musanze yabazwa kandi akerekana pysically ISAMBU YUBATSWEMO AMAZU ( 3 ) byahimbwe ko HABUMUREMYI PD yaguriye abana banjye nkuko byanditse muri ya nyandiko ndegera ko ari Impimbano .
Ntegereje na none Icyo mubivugaho : Niba iyo sambu Meya wa Musanze yarayiberetse ? cyanga se iyo nyandiko mpimbano mukayiregera Urukiko rukabifataho Umwanzuro. Nsabye umukozi wakira ubutumwa SOBANUKIRWA kubugeza ku Mushinjacyaha Mukuru ubwe nkabona na Accusee de reception. BIGIRIMANA Jean Marie Vianney.
Yours faithfully,
BIGIRIMANA Jean Marie Vianney