Ikibazo cy' imiturire mu kajagari ikomeje.

Karangwa Ismaël made this Ubwisanzure bwo kumenya amakuru request to Akarere ka Rubavu

This request has been closed to new correspondence from the public body. Contact us if you think it ought be re-opened.

Gitegereje gusuzumwa na Akarere ka Rubavu ku buryo bakemuye iki kibazo.

Dear Rubavu district,

Tunejejwe no kubabaza aho gahunda y'imihanda mwigeze gupima mu murenge wa Rugerero igeze.

Muri make, hashize imyaka irenga itatu hapimwe umihanda ifatiye ku muhanda munini yinjira mu duce duturwa ariko ntiyigeze icibwa none abantu barubaka mu byukuri batitaye ku kuba iyo mihanda hari igihe yazacibwa.
Ese izi nyubako zizamuka aho iyi mihanda yari iteganyirijwe niba koko ubuyobozi bw'akarere muzizi murazitekerezaho iki mu gihe iriya mihanda izaba igiye gushyirwa mu bikorwa?

Igitekerezo: Tumva n'ubwo wenda haba hataragera ko iyi mihanda yubakwa n' ibura imbago zayo zagaragazwa bityo hakirindwa ingaruka zazaboneka hamaze guturwa mu kajagari. Hari urugero rwiza rwagaragaye mu murenge wa Nyundo byegeranye aho ho bahise bubahiriza traces zayo ubu bo bakaba batura mu buryo ubona ko buboneye

Yours faithfully,

Karangwa Ismaël

Dear Rubavu district,

Ubushize nabagejejeho ikibazo cy'abantu bakomeje kubaka amazu batitaye ku bipimo by'imihanda byigeze gukorwa mu mwaka wa 2014 mu murenge wa Rugerero none hakaba hakomeje guturwa mu kajagari. Ibi byose biterwa no kuba imbago z' iyi mihanda yapimwe zitigeze zishyirwaho tukaba dusaba ko noneho zashyirwaho kugira ngo hato bitazateza ikibazo hari abo bigaragaye ko bagomba gusenya kuko bubatse mu mihanda, ndetse hakirindwa n'amakimbirane ashobora kuvuka hagati y' abagurirana ubutaka, abagura bakagura bibwira ko baguze ahantu bazagira icyo bahoresha nyuma bagasanga ari imihanda bityo bakazarakarira ababagurishije.

Ntegerezanyije icyizere, igisubizo kibaturutseho.

Yours faithfully,

Karangwa Ismaël