Ikibazo cy' imiturire mu kajagari ikomeje.

Karangwa Ismaël yatanze iki Ubwisanzure bwo kumenya amakuru kibazo kuri Akarere ka Rubavu

Gitegereje gusuzumwa na Akarere ka Rubavu ku buryo bakemuye iki kibazo.

Iva: Karangwa Ismaël

Dear Rubavu district,

Tunejejwe no kubabaza aho gahunda y'imihanda mwigeze gupima mu
murenge wa Rugerero igeze.

Muri make, hashize imyaka irenga itatu hapimwe umihanda ifatiye ku
muhanda munini yinjira mu duce duturwa ariko ntiyigeze icibwa none
abantu barubaka mu byukuri batitaye ku kuba iyo mihanda hari igihe
yazacibwa.
Ese izi nyubako zizamuka aho iyi mihanda yari iteganyirijwe niba
koko ubuyobozi bw'akarere muzizi murazitekerezaho iki mu gihe iriya
mihanda izaba igiye gushyirwa mu bikorwa?

Igitekerezo: Tumva n'ubwo wenda haba hataragera ko iyi mihanda
yubakwa n' ibura imbago zayo zagaragazwa bityo hakirindwa ingaruka
zazaboneka hamaze guturwa mu kajagari. Hari urugero rwiza
rwagaragaye mu murenge wa Nyundo byegeranye aho ho bahise
bubahiriza traces zayo ubu bo bakaba batura mu buryo ubona ko
buboneye

Yours faithfully,

Karangwa Ismaël

Iyandikishe kuri ibi

Iva: Karangwa Ismaël

Dear Rubavu district,

Ubushize nabagejejeho ikibazo cy'abantu bakomeje kubaka amazu
batitaye ku bipimo by'imihanda byigeze gukorwa mu mwaka wa 2014 mu
murenge wa Rugerero none hakaba hakomeje guturwa mu kajagari. Ibi
byose biterwa no kuba imbago z' iyi mihanda yapimwe zitigeze
zishyirwaho tukaba dusaba ko noneho zashyirwaho kugira ngo hato
bitazateza ikibazo hari abo bigaragaye ko bagomba gusenya kuko
bubatse mu mihanda, ndetse hakirindwa n'amakimbirane ashobora
kuvuka hagati y' abagurirana ubutaka, abagura bakagura bibwira ko
baguze ahantu bazagira icyo bahoresha nyuma bagasanga ari imihanda
bityo bakazarakarira ababagurishije.

Ntegerezanyije icyizere, igisubizo kibaturutseho.

Yours faithfully,

Karangwa Ismaël

Iyandikishe kuri ibi

Ibyo gukora kuri iki kibazo

Ueo ariwe wese:
Akarere ka Rubavu gusa:

Kurikira iki kibazo

Hari abantu 1 bakurikiye iki kibazo

Birakomeretsanya? Ntibikwiye?

Gusaba amakuru bwite cyangwa ibibazo bikomeretsanya ntabwo bifatwa nk' ibijyanye n'ubwisanzure bwo kumenya amakuru (read more).

Niba utekereza ko iki kibazo kidahwitse, ushobora kubimenyesha abayobozi b'uru rubuga

Erekana iki kibazo

Gira icyo ukora ku byo wamenye

Ibindi bibazo bisa n'iki

Gutanga umunani

Kuri Minisiteri y'Ubutabera kuri Felicien

lost 3 ID

Kuri National ID Agency kuri KALISA ESPOIR

Ibindi bibazo bisa n'iki

Ibisobanuro ku mateka y'ibyabaye

Waba ufite uburenganzira kuri bimwe mu bicuruzwa byamamazwa hano?