Ntabwo tuzi niba ibisubizo bishya kuri iki kibazo bifite amakuru cyangwa ntayo – niba uri Cedric turagusaba kwinjira hanyuma ukamenyesha abantu bose.

Guhabwa amakuru ku indangamuntu yange ifite application number 11816445 niba yarakozwe n'aho yoherejwe

Cedric made this Ubwisanzure bwo kumenya amakuru request to National ID Agency

Automatic anti-spam measures are in place for this older request. Please let us know if a further response is expected or if you are having trouble responding.

Dutegereje ko Cedric asoma ibisubizo biherutse gutangwa agahindura irangamimerere

Dear National ID Agency,

Ngendeye ku itegeko 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ,ndasaba guhabwa amakuru y'indangamuntu ifite application number :11816445 ya Seneza Cedric .

Nifotoje mu kwezi kwa 1 ,ariko kugeza ubu ntiboneka ku murenge.

Dutegereje igisubizo cyanyu.

Tubaye tubashimiye.

National ID Agency

Muraho,

Indangamuntu yawe ntiyakozwe bitewe n'uko ifoto yawe itameze neza, mushobora kuzaza ku cyicaro cya NIDA mukongera mugafotorwa niba muba muri Kigali.

Murakoze

erekena ibice byavuzweho

Dear National ID Agency,

Nifuzaga kumenya umunsi mufotoreraho nyawo, cyangwa se nkahabwa rendez-vous kugira menye igihe cyiza cyo kuza ku cyicaro cyanyu.

Murakoze,

Tubaye tubashimiye

National ID Agency

Muraho,

Gahunda yo gufotora muri rusange ntiratangira cyakoze iyo umuntu afite impamvu yihutirwa turamufasha. Asabwa kwitwaza icyemezo kigaragaza impamvu y'ubwihutirwe bwe.

Murakoze

erekena ibice byavuzweho

Ntabwo tuzi niba ibisubizo bishya kuri iki kibazo bifite amakuru cyangwa ntayo – niba uri Cedric turagusaba kwinjira hanyuma ukamenyesha abantu bose.