This is an HTML version of an attachment to the Access to Information request 'Ibyo Nyakubahwa MINALOC amaze iminsi asaba Abayobozi b`Inzego zibanze nawe nabe BANDEBEREHO akemure ikibazo namwandikiye akiri Guverineri w`Intara y` Amajyaruguru ntagikemure ?'.

Date: Tue, 22 Jun 2021 11:43:41 +0100
Subject: Ubwisanzure bwo kumenya amakuru ikibazo - Ibyo Nyakubahwa MINALOC amaze iminsi asaba Abayobozi b`Inzego zibanze nawe nabe BANDEBEREHO akemure ikibazo namwandikiye akiri Guverineri w`Intara y` Amajyaruguru ntagikemure ?
From: BIGIRIMANA Jean Marie Vianney <xxxxxxxxxxxxxxxxxxxx@xxxxxxxxxxx.xx>
To: Ubwisanzure bwo kumenya amakuru ibibazo byabajijwe MINALOC <xxxxxxxx.xxxxxxxxxxxx@xxxxxxx.xxx.xx>

Nyakubahwa Minisitiri GATABAZI Jean Marie Vianney

Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.

Mu gihe mwari mukiri Guverineri w`Intara y`Amajyaruguru mwavuyeyo mudakemuye ikibazo cyanjye nabandikiye tariki 11 / o7/ 2019 , nabatakambiraga nsaba ko mwahwitura Umuyobozi w`Akarere ka Musanze mugafatanya Gukemura ikibazo cyanjye na HABUMUREMYI Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w`Intebe wafashe Ubutaka bwanjye mu mwaka wa 2008 akabwubaka ho hotel RUHONDO Beach akaba yaransenyeye .

Ubuyobozi bw`Akarere ka Musanze bwasohoye Inyandiko buteraho kashi ko nari ntuye muri metero 50 ku kiyaga mu butaka bwa Leta. rero ko HABUMUREMYI PD yaguriye abana bajye ISAMBU akabubakiramo amazu atatu ( 3 ) ngo bakaba bayatuyemo . Kopi y`iyo baruwa narayiguhaye . Niba mutayifite mumpe Email yanyu nyiboherereze .

Nyakubahwa Minisitiri muzanyemerere ,nkurikize amagambo mumaze iminsi musaba abayobozi gukemura ibibazo by`abaturage, mbatungure Imbere ya HE , mwebwe na Maire wa Musanze mbabaze Isambu yubatsemo amazu atatu ( 3 ) HABUMUREMYI PD yaguriye abana banjye nk`ingurane y`Isambu yanjye , iyo sambu iri he? Yanditse he muri Land Center .
Yewe nzabatungura mbabaze nti ko : Ubutaka bwo muri metero 50 ku biyaga hose mu Rwanda bwabaye Umutungo wa Leta guhera mu mwaka wa 2010 ni gute aho nari ntuye mwanditse ko mu mwaka wa 2008 hubakwa hotel) ngo bwari ubutaka bwa Leta .

Itegeko se ryabaye retroactive ? Ikindi kibazo kiremereye mugomba gusobanura : Ubutaka bwo muri metero 50 kuri hotel bwanditse kuri Habumuremyi Pd n`umugore we Musabyimana Petronille nk`umutungo wabo bwite mfite kopi y`icyangombwa UPI 4/03/04/01/1600 bahawe na Land Center gisinywe n`uwitwa MUNYANGAJU Damascene kuwa 29/jun/2012 nyuma y`imyaka ibiri ubwo butaka bubaye ubwa Leta. Mfite ibindi byinshyi nababwira ubuyobozi bw`akarere ka Musanze budakemura .

BIGIRIMANA Jean Marie Vianney id 119538003425921

-------------------------------------------------------------------

Koresha iyi imeli wohereza ibisubizo byose kuri iki kibazo:
xxxxxxxxxxxxxxxxxxxx@xxxxxxxxxxx.xx

Iyi imeli xxxxxxxx.xxxxxxxxxxxx@xxxxxxx.xxx.xx ntabwo ariyo yakoreshwa mu gutanga ibibazo bijyanye na Ubwisanzure bwo kumenya amakuru kuri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu? Niba atariyo, tubwire wuzuza iyi fishi:
https://rwanda.alaveteli.org/rw/change_request/new?body=minaloc

Icyitonderwa: ubu butumwa n'ibindi byose wasubiza bizashyirwa kuri interineti. Amategeko yacu agenga ubuzima bwite n'uburenganzira bw'umwanditsi:
https://rwanda.alaveteli.org/rw/help/officers


Niba wabonye iyi serivisi ari ingirakamaro nk'umukozi wa w'ubwisanzure bwo kumenya amakuru, wasaba umuyobozi w'urubuga rwa interineti rw'ikigo cyanyu kutwongera kuri paji yanyu ya y'ubwisanzure bwo kumenya amakuru.


-------------------------------------------------------------------