Date: Tue, 01 Dec 2020 10:50:44 +0000 Subject: Ubwisanzure bwo kumenya amakuru ikibazo - Uburiganya no kurenganywa From: MUHIRE CAMARADE <[FOI #484 email]> To: Ubwisanzure bwo kumenya amakuru ibibazo byabajijwe Umurenge wa Gatenga <[Umurenge wa Gatenga request email]> Buyobozi bwa Umurenge wa Gatenga, Tubandikiye tubamenyesha ko twarenganyijwe dukomeza kubura amafaranga yacu harimo n'uburiganya bityo tukaba dusaba gukemurirwa ikibazo. Twebwe , turarega Mukarwego Beatha ukorera munsi y'isonga wagombaga kudusubiza amafaranga yacu Ibihumbi 250k nyuma y'uko twagombaga gukorera ubukwe iwe le 5/09/2020 ntibwaba kubera impamvu za Covid 19 kdi twari twarishyuye. Twaje kumvikana ko azadusubiza amafaranga kuko nta service yaduhaye twemeyeranya ko kuwa 15/11/2020 azayaduha ariko ntabwo twayabonye. Twavuganye n'inzego z'ibanze (Mudugudu Alexis) tuzereka imbogamizi zuko tutari kwishyurwa, dusaba koroherezwa guhabwa amafaranga yacu kugeza uyu munsi ntacyo birakorwaho. Bwana muyobozi, twanditse dushaka ko mudufasha kugaruza amafaranga, nta mananiza Beatha Mukarwego adushyizeho kuko natwe twarihanganye igihe kitari gito. Mbaye mbashimiye, MUHIRE CAMARADE ------------------------------------------------------------------- Koresha iyi imeli wohereza ibisubizo byose kuri iki kibazo: [FOI #484 email] Iyi imeli [Umurenge wa Gatenga request email] ntabwo ariyo yakoreshwa mu gutanga ibibazo bijyanye na Ubwisanzure bwo kumenya amakuru kuri Umurenge wa Gatenga? Niba atariyo, tubwire wuzuza iyi fishi: https://rwanda.alaveteli.org/rw/change_request/new?body=umurenge_wa_gatenga Icyitonderwa: ubu butumwa n'ibindi byose wasubiza bizashyirwa kuri interineti. Amategeko yacu agenga ubuzima bwite n'uburenganzira bw'umwanditsi: https://rwanda.alaveteli.org/rw/help/officers Niba wabonye iyi serivisi ari ingirakamaro nk'umukozi wa w'ubwisanzure bwo kumenya amakuru, wasaba umuyobozi w'urubuga rwa interineti rw'ikigo cyanyu kutwongera kuri paji yanyu ya y'ubwisanzure bwo kumenya amakuru. -------------------------------------------------------------------