Ntabwo wishimiye igisubizo wahawe?

Niba ...

  • Nta gisubizo wahawe mu gihe cy’iminsi itatu y’akazi
  • Utarahawe amakuru yose wasabye cyangwa se
  • Ikibazo cyawe kitarakiriwe, ariko nta mpamvu isobanurwa n’itegeko

... ushobora

  1. Gusaba umuyobozi ko bagukorera isuzuma.
  2. Ibyo bitagize icyo bitanga, watanga ikibazo ku rwego rw’umuvunyi.
  3. Ushobora no gukoresha ubundi buryo mu gusubiza ikibazo cyawe.

1. Gusaba gukorerwa isuzuma #

Hasi kuri paji y’ikibazo cyatanzwe kuri Sobanukirwa, hitamo “saba isuzuma”. Hanyuma wandike ubutumwa usaba ko ikibazo cyawe cyakorerwa isuzuma. Ushobora gushyiraho akarango ka paji y’ikibazo, kugirango usobanure neza ikibazo uri kuvuga.

2. Gutanga ikibazo ku rwego rw’umuvunyi #

Niba wumva utanyuzwe nyuma y’uko umuyobozi agukoreye isuzuma, ushobora gutanga ikirego ku rwego rw’umuvunyi. Kugirango ubashe kubikora, soma Uko watanga ikirego ku rubuga rw’umuvunyi.

Kugirango kwohereza amakuru y’ingenzi ku Rwego rw’Umuvunyi bikorohere, mu kirego cyawe ushobora gushyiramo akarango k’ikibazo watanze kuri Sobanukirwa cyangwa se ugashyiramo inyandiko ya paji yose ndetse n’imigereka.

Iyo bigeze kuri uru rwego, Sobanukirwa nta bushobozi iba ifite bwo gukurikirana ikibazo cyawe – ibikurikiraho byose bikorwa binyuze mu nzira z’ Urwego rw’Umuvunyi. Ushobora gutanga ibisobanuro ku kibazo cyawe kugirango abandi bamenye aho ikibazo kigeze.

3. Gukoresha ubundi buryo mu gusubiza ikibazo cyawe #

Ushobora kugerageza gukurikirana ikibazo cyawe cyangwa ishakiro ryawe mu bundi buryo.

  • Tanga ikibazo gishya cy’ubwisanzure bwo kumenya amakuru, cyangwa se inyandiko zidahuye neza n’ibikubiye mu kibazo cyawe kitakiriwe. Dusabe ibitekerezo niba utazi uko ubigenza.
  • Niba hari abandi bayobozi cyangwa se ibigo bya leta birebwa n’ikibazo cyawe, nabo bandikire ubabaza.
  • Saba ibitekerezo abandi bashakashatsi bari gushaka ibintu bisa n’ibyawe. Hari igihe ushobora kubabona ushatse kuri uru rubuga; andikira buri muntu wese wiyandikishije kuri uru rubuga unyuze kuri paji yabo.