Paji z’ubufasha
- Ijambo ry’ibanze
- Kubaza ibibazo
- Ubuzima bwawe bwite
- Abakozi bashinzwe gutanga amakuru
- Ibijyanye n’iyi software
- Kwemeza
- API y’abakora imbuga
- Gushaka byimbitse
Twandikire
Niba ikibazo cyawe kitarasubijwe hano, cyangwa se hari ikintu wifuza kutubwira kijyanye n’uru rubuga, twandikire.
Ibijyanye na API yacu
- Ijambo ry’ibanze
-
Iyi paji isobanura uburyo abakora imbuga za interineti bashobora guhuza Sobanukirwa n’izindi mbuga ndetse n’izindi software binyuze muri “API”.
Sobanukirwa ntiragira API yuzuye, ariko tugenda twongeraho ibintu byinshi bishobora gukoreshwa nka API iyo bisabwe.
- Gusanisha n’ibibazo bishya
-
Kugirango ushishikarize abakoresha urubuga rwawe kwihuza n’umuyobozi runaka, koresha URLs ziri ku ifishi /rw/new/minagri. Izi ni ingingo ushobora kongera kuri izo URLs, haba kuri URL cyangwa ubikuye mu ifishi.
- Umutwe - incamake y’ikibazo gishya.
- Ibarwa - umwandiko w’ibarwa. Gusuhuza (Nyakubahwa….) no gusezera (Murakoze) biba biri kumwe n’ibi.
- Igihimba - mu gusimbura ibarwa, iyi yo igaragaza ikibazo cyose uko cyanditswe ku buryo ushobora gusuhuza no gusezera ukoresheje amagambo yawe.
- Utumenyetso - urutonde rw’utumenyetso dutandukanyijwe n’umwanya, ku buryo ushobora kubona no kwisanisha ku bibazo byabajijwe nyuma, urugero: openlylocal spending_id:12345. Utu: tugaragaza ko ari utumenyetso tw’imashini. Utumenyetso tw’imashini dushobora no kuba turimo utwitso, twifashishwa muri URIs.
- Urwungano (arirwo Atom) RSS
-
Hari urwungano Atom kuri paji nyinshi zishyiraho ibibazo by’ubwisanzure bwo kumenya amakuru, ushobora gukoresha ushaka amavugurura n’amahuriro , muri XML. Shaka URL y’urwungano Atom ukoresheje bumwe muri ubu buryo:
- Shaka
ihuriro ry’urwungano RSS.
- Genzura
<link rel="alternate" type="application/atom+xml">
ku mutwe wa HTML. - Ongera
/feed
ku ntangiriro y’indi URL.
By’umwihariko, n’amashakiro agoye afite urwungano Atom. Ushobora gukora ibintu byose uzikoresheje, nko gushaka ukurikije abayobozi, ubwoko bw’inyandiko, amatariki, cyangwa irangamimerere. Ku bindi bisobanuro reba Uburyo bwo gushaka byimbitse.
- Shaka
- Dosiye itunganyije ya JSON
-
Amapaji menshi agira inyandiko za JSON, zigufasha kubika amakuru y’ibintu ari ku murongo. Zishake ukoresheje:
- Kwongera
.json
ku musozo wa URL. - Shaka akamenyetso ka
<link rel="alternate" type="application/json">
mu mutwe wa HTML.
Ibibazo, abakoresha urubuga n’abayobozi bose bagira inyandiko za JSON zirimo amakuru y’ingenzi aberekeyeho. Buri rwungano Atom rugira JSON bihuye irimo amakuru ku rutonde rw’ibintu byakorewe muri urwo rwungano.
- Kwongera
- Urutonde rw’abayobozi bose
-
Urutonde ruriho abantu bose bakoresha Sobanukirwa ruboneka: all-authorities.csv
- Andika API
-
Andika API yashyizweho kugirango ikoreshwe n’abayobozi mu gutanga ibibazo byabo. API ikoreshwa na software ya FOI Register software ya mySociety mu gukoresha Alaveteli kugirango igaragaze ibyanditswe mu bikorwa by’ubwisanzure bwo kumenya amakuru byandikiwe umuyobozi runaka. Ibindi bisobanuro bya tekinike bijyanye na Andika API wabisanga kuri Alaveteli wiki.
Ushobora kutwandikira niba wifuza ikindi kimenyetso cya API kitari aha. Turacyari kwaguka, kandi tugenda twongeraho ibindi bintu iyo babidusabye.