Paji z’ubufasha
- Ijambo ry’ibanze
- Kubaza ibibazo
- Ubuzima bwawe bwite
- Abakozi bashinzwe gutanga amakuru
- Ibijyanye n’iyi software
- Kwemeza
- API y’abakora imbuga
- Gushaka byimbitse
Twandikire
Niba ikibazo cyawe kitarasubijwe hano, cyangwa se hari ikintu wifuza kutubwira kijyanye n’uru rubuga, twandikire.
Ijambo ry’ibanze
- Sobanukirwa imaze iki? #
- Kugufasha kumenya amakuru y’ibikorwa bya guverinoma y’u Rwanda.
- Ese uru rubuga rukora rute? #
- Uhitamo umuyobozi wifuza kubaza amakuru, hanyuma ukandika mu magambo make ibyo wifuza kumenya. Duhita twoherereza umuyobozi ikibazo cyawe. Igisubizo cyose batanze gihita gishyirwa ku mugaragaro ku rubuga, kugirango ubashe kukibona ndetse n’undi muntu wese ashobora kukibona akanagisoma.
- Ni iyihe mpamvu yatuma mfata umwanya wanjye wo gukora ibi? #
- Wishyura imisoro hanyuma leta igakoresha ayo mafaranga mu bikorwa bitandukanye. Ibintu byose bigira ingaruka ku buzima bwawe, uhereye ku buhinzi ukagera ku mutekano w’igihugu. Hari ibyo ikora neza hari n’ibyo ikora nabi. Uko urushaho kumenya uburyo leta ikora, ni nako urushaho kuba washobora gutanga ibitekerezo ku buryo bwo guhindura ibyo bidakorwa neza, ndetse no gushima ibyo bakora neza.
- Ni iyihe mpamvu yatuma umuyobozi afata umwanya we wo gusubiza? #
- Nk’uko bisabwa n’itegeko rikoreshwa mu Rwanda ry’ubwisanzure bwo kumenya amakuru, bagomba gusubiza. Igisubizo kigomba kuba kirimo amakuru wasabye cyangwa se bakakubwira impamvu isobanurwa n’amategeko ituma ayo makuru agomba kuba ibanga.
- Ni inde ukora Sobanukirwa? #
- Sobanukirwa yashyizweho kandi ikoreshwa na Migisha K. Claude ndetse na Stephen Abbott Pugh, ku bufatanye na Open Democracy and Sustainable Development Initiative.
- Ni gute nakurikirana ibikorwa bya Sobanukirwa?#
- Dufite urubuga rw’amakuru agezweho n'urwungano rwa Twitter..
Ibikurikira,, soma ibijyanye no gutanga ibibazo -->