Umwana wanjye Arahirwa Uwambaje Marie Divine arashaka indangamuntu

Response to this request is long overdue. By law, under all circumstances, National ID Agency should have responded by now (details). You can complain by requesting an internal review.

Mukeshimana Juvenal

Buyobozi bwa National ID Agency,

Njyewe Mukeshimana Juvenal ukomoka i Rusizi wafatiye indangamuntu mu Kagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe w'Akarere ka Rusizi, n'umuryango wanjye twimukiye mu Karere ka Gasabo kuva muri 2011. Umwana wanjye Arahirwa Uwambaje Marie Divine yujuje imyaka yo gufata indangamuntu, Ubuyobozi bw'Akagari ka Musave n'umurenge wa Bumbogo byo muri Gasabo bwamuhaye ibyangombwa bisabwa ndetse na Code, kugirango abashe kujya kwifotoza. Agiye kwishyura amafaranga asabwa, abwirwa ko atavuka muri Gasabo, ko batamwakira kuko babona ari uwo muri Kamashangi.

Nifuzaga gusobanukirwa inzira byacamo ngo ahabwe indangamuntu. Mbese birasaba ko azasubira aho njye nk'umubyeyi we nafatiye indangamuntu akaba ariho ajya kwifotoreza?

Mbaye mbashimiye,

MUKESHIMANA Juvenal, [email address]