Mbese MUKABUZIZI Catheline azahabwa umuhesha winkiko wo gushira UMWANZURO W' AKARERE MUBIKORWA
Buyobozi bwa Akarere ka Burera,
Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.
MWIRIWE NEZA bayobozi b' akarere kacu ? kuberako uyu MUKABUZIZI Catheline ari umuturage wo muciciro cya mbere (1 ) cy ubudehe akaba ari ntabushobozi afite bwo kwiyishurira umuhesha winkiko WIGENGA ( wumwuga) yasabye ko yahabwa UMUHESHA WINKIKO WO GUSHIRA UMWANZURO W' AKARERE MUBIKORWA ,
Ni UMWANZURO ukubiye mu ibaruwa yandikiwe na MEYA ( Moyor ) w' akarere ka BURERA yo kuri tariki ya 08/01/2021 ifite REF; M/1008/07/04/04/00
Ese koko abaturage bo muciciro cya mbere bahabwa abahesha binkiko bo kubunganira mu kurangiza imanza ?
NONE IYO DOSIYE IGEZEHE ?
Mbaye mbashimiye,
Nizeyimana Samuel