We don't know whether the most recent response to this request contains information or not – if you are YESARAKIZA Augustin please sign in and let everyone know.

Kumenya amakuru yaho indangamuntu yanjye ya kabiri nasabye iherereye kuko bigaragara ko yakozwe bitewe nuko kw'ikarita y'itora mfite nasanze imibare y'inyuma yarahindutse.

We're waiting for YESARAKIZA Augustin to read a recent response and update the status.

YESARAKIZA Augustin

Buyobozi bwa National ID Agency,

Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.

Bwana bayobozi, muby'ukuri nabuze indangamuntu yanjye ya mbere yari ifite n0 1198080098865004, ariko nyuma nakurikije procedure ikurikizwa mu gusaba indangamuntu ya kabiri. Gusa ikibazo mfite sinigeze mbona indangamuntu yanjye ya kabiri kandi bigaragara ko yakozwe, ibi nkaba mbyemeza nshingiye ku kuba ku ikarita y'itora mfite narasanze imibare itatu ihera yarahindutse. Nyamara nagiye ku murenge wanjye (Cyanika/Burera) nsanga ntayigeze ihagera kdi niho nadepoje ibyangombwa byari bikenewe kugira ngo mbe nahabwa indi ndangamuntu.

Mbaye mbashimiye, mugihe ntegereje igisubizo cyanyu gishimishije,

Murakoze.

National ID Agency

Yesarakiza muraho!

iyo indangamuntu isohotse isohokera aho wibarurije, atari aho utuye.
Niba aho wibarurije ariho wagiye kuyishakira ntuyibone
watwhorereza amazina yawe yose n`ay`ababyeyi wandikishije tukagufasha gukemura icyo kibazo.

urakoze.

show quoted sections

We don't know whether the most recent response to this request contains information or not – if you are YESARAKIZA Augustin please sign in and let everyone know.