Kubaza niba indangamuntu isimbura iyatakaye yarakozwe naho yoherejwe.
Buyobozi bwa National ID Agency,
Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.
Naradeclaye ndanishyura kuwa 25/05/2021 kugira ngo nzakorerwe indangamuntu isimbura iyatakaye, nabajije mu Kagari ndetse no ku Murenge nasabye ko yazasohokeramo sinayibona? Mwamfasha nkamenya niba yaramaze gukorwa cg itarakorwa.
ID n°: 1198280194218013
Mbaye mbashimiye,
IYAMUREMYE Donatien
Muraho,
Indangamuntu numero 1 1982 8 0194218 1 99 yakozwe tariki09/06/2021 ijya mu murenge wari wahisemo ko izasohokeramo wo mu karere ka Huye.