Kubaza niba indangamuntu isimbura iyatakaye yarabonetse!

Nyiraneza Thérèse made this Access to Information request to National ID Agency

This request has been closed to new correspondence. Contact us if you think it should be reopened.

The request was partially successful.

Nyiraneza Thérèse

Buyobozi bwa National ID Agency,
NITwa Nyiraneza Therese, Akarere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe,Akagari ka Burunga.
Ngendeye kuburenganzira mpabwa n'itegeko
Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.
Muri make maze amezi 10 nsabye indangamuntu isimbura iyatakaye narahebye nkaba nashakaga kumenya niba mwarayisohoye cyane njya ku murenge wa Nkanka nari narafatiyeho iyambere bakambwirako itarasohoka nyamara abazisabye nyuma yanjye bakaba barazibonye bityo nifuzaga ko mwampa amakuru nyayo kuko ndahasiragiriye niya kubireba cyane na SMS mutanga ntarayibona kdi ubonako haciye iminsi itari mike.
Mboneyeho kuboherereza numero ya fagitire nishyuriyeho ariyo 200805271459.

Murakoze mbaye mbashimiye.

National ID Agency

Mwiriwe,

Nimero z'indangamuntu ni zo zidufasha kumenya aho igeze ikorwa.

show quoted sections