Kubaza impamvu RIB yatinze kumpa gahunda yo kwitaba RIB, kubyerekeye indangamuntu yatakaye
Dear Rwanda Investigation Bureau,
Nataye indangamuntu, nyidekarara ku Irembo, dossier yanjye banyereka ko yoherejwe neza (nakiriye ubutumwa na email bibyemeza) kuri RIB office ya Remera, Gasabo district; kuko ariho nasabye ko bankorera dossier, ibyo nabikoze tariki 22/03/2022; ariko ubu hashize ibyumweru bibiri ntarabona appointment impamagara kwitaba RIB Kandi nari nabonye ku rubuga rwa NIDA ko bitarenza iminsi 5 ngo ubone appointment.
Nabazaga niba mwandebera aho dossier yanjye igeze ko hashize igihe RIB itaranyoherereza ubutumwa bumpa appointment.
Murakoze.