Ikibazo cy'amarerero muri buri mudugudu
Jeanne d'Arc NYIRAMWIZA
Kigali
Umurenge wa Kimironko
Tel:+250783451689
Buyobozi bwa Umurenge wa Ruharambuga,
Impamvu: Gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.
Nyakubahwa Muyobozi,
Nifuzaga kubaza amakuru ajyanye n'ibishingirwaho mu guhitamo urugo rwakira irerero muri buri mudugudu. Umubyeyi wanjye witwa Nyirantezimana Marie na basaza banjye bankurikira batuye mu murenge wa Ruharambuga, akagari ka kanazi, umudugudu wa Kamuhumuza.
Kuva umwaka ushize, Mama afite ikibazo cy'uko bashaka gushyira irerero mu rugo ku ngufu kandi yarabyanze. Yabajije icyo bagendeyeho bamuhitamo, bamusubizako ari uko ari mu kiciro cya mbere kandi ngo ko bagenzi be ari bo bamuhisemo ngo yakire irerero iwe.
Ese iyo umuntu ari mu kiciro cya mbere, nta burenganzira aba afite ku mitungo ye? cyangwa iy'abana be? Ushatse wese amufatira imyanzuro uko ashatse?
Ikibazo ke yakigejeje ku mukuru w'umudugudu, n'uw'akagari, ariko bose bamweretse ko ibijyanye n'irerero rizashyirwa iwe nta makuru bariziho. Nyamara umurenge ntusiba kumuhamagaza. Umukuru w'umudugudu niwe kenshi uzana ubwo butumwa. Yamubaza icyo bamushakira, akavugako nta byo azi. Niyo abatse numero z'uwo umuhamagaza ngo wenda amwibarize icyo amushakira n'uko bahura, amubwira ko ntazo afite. Ariko ukabona ko hari ibyo ari guhisha.
Inshuro nyinshi yitaba umurenge atazi umuhamagaje , bamuhamagarije iki, etc.
Maman afite ubumuga yatewe n'impanuka y'imodoka, kandi abumaranye igihe kinini. Guhora bwije bwakeye bamuhamagaza kandi atazi uwo agenda ashaka, n'icyo bamushakira,ni ikibazo kuri twe. Bigaragara ko harimo ikibazo gikomeye. Kubwo intege nke ze, ntashobora kugera ku murenge n'amaguru. Buri gihe agomba gutega. Ayo ni amafaranga asohoka bitakagombye, kandi ntibayamusubiza.Wongereyeho umwanya aba yanatakaje. Uko agiyeyo, isaha bamuhaye, arazubahiriza, kugeza ubwo arambirwa agataha atabonanye n'uwamutumije. Kandi iyo ageze mu rugo, nta follow up y'uwamuhamagaje, ngo wenda abaze icyamuteye kutaza.
Hari n'ikindi gihe haje ngo umukozi uturutse ku murenge aje kumufotora, aramwangira, abikora ku ngufu. Tubajije umukuru w'umudugudu nimba hari icyo abiziho, arahakana.Njyewe ubwanjye byansabye kuza gukurikirana icyo kibazo, mbonana n'umukuru w'umudugudu, mubaza ibijyanye n'ayo makuru, nanjye ambwira ko ntabyo azi. Namugiriye inama yo gushaka uko batora undi muntu wasimbura Mama ubishaka, dore ko ari na benshi babyifuza, ntacyo yansubije. Yahise arakara. Ese bibaho ko umurenge uteganya gukora igikorwa mu mudugudu, ubuyobozi bwawo cg bw'akagari butabizi? Ese nta mikoranire iba hagati y'izo nzego?Buri wese akora bigendeye n'uko yaramutse?
Kujya mu kiciro cya mbere,ntabwo twakigiyemo kuko tugikwiye. Ni amakosa yagiye aba namwe muzi. Twandikiye akarere tugasaba kugihindura, kugeza n'ubu ntikaradusibiza.
Ikindi nshaka kubasaza, ku kibazo icyo aricyo cyose kijyanye n'iki, byaba byiza ubishinzwe ku rwego ry'umurenge anyihamagariye igihe hari ibisobanuro ashaka.
Nyakubahwa Muyobozi, mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu kiza,mbaye mbashimiye.
Jeanne d'Arc NYIRAMWIZA
Kigali
This message was created automatically by mail delivery software.
A message that you sent could not be delivered to one or more of its
recipients. This is a permanent error. The following address(es) failed:
[Ruharambuga sector request email]
host mx-eu.mail.am0.yahoodns.net [188.125.72.73]
SMTP error from remote mail server after end of data:
554 30 Sorry, your message to [Ruharambuga sector request email] cannot be delivered. This mailbox is disabled (554.30).