Ikibazo cy' imiturire mu kajagari ikomeje.

Karangwa Ismaël made this Access to information request to Rubavu district

Waiting for an internal review by Rubavu district of their handling of this request.

From: Karangwa Ismaël

Dear Rubavu district,

Tunejejwe no kubabaza aho gahunda y'imihanda mwigeze gupima mu
murenge wa Rugerero igeze.

Muri make, hashize imyaka irenga itatu hapimwe umihanda ifatiye ku
muhanda munini yinjira mu duce duturwa ariko ntiyigeze icibwa none
abantu barubaka mu byukuri batitaye ku kuba iyo mihanda hari igihe
yazacibwa.
Ese izi nyubako zizamuka aho iyi mihanda yari iteganyirijwe niba
koko ubuyobozi bw'akarere muzizi murazitekerezaho iki mu gihe iriya
mihanda izaba igiye gushyirwa mu bikorwa?

Igitekerezo: Tumva n'ubwo wenda haba hataragera ko iyi mihanda
yubakwa n' ibura imbago zayo zagaragazwa bityo hakirindwa ingaruka
zazaboneka hamaze guturwa mu kajagari. Hari urugero rwiza
rwagaragaye mu murenge wa Nyundo byegeranye aho ho bahise
bubahiriza traces zayo ubu bo bakaba batura mu buryo ubona ko
buboneye

Yours faithfully,

Karangwa Ismaël

Link to this

From: Karangwa Ismaël

Dear Rubavu district,

Ubushize nabagejejeho ikibazo cy'abantu bakomeje kubaka amazu
batitaye ku bipimo by'imihanda byigeze gukorwa mu mwaka wa 2014 mu
murenge wa Rugerero none hakaba hakomeje guturwa mu kajagari. Ibi
byose biterwa no kuba imbago z' iyi mihanda yapimwe zitigeze
zishyirwaho tukaba dusaba ko noneho zashyirwaho kugira ngo hato
bitazateza ikibazo hari abo bigaragaye ko bagomba gusenya kuko
bubatse mu mihanda, ndetse hakirindwa n'amakimbirane ashobora
kuvuka hagati y' abagurirana ubutaka, abagura bakagura bibwira ko
baguze ahantu bazagira icyo bahoresha nyuma bagasanga ari imihanda
bityo bakazarakarira ababagurishije.

Ntegerezanyije icyizere, igisubizo kibaturutseho.

Yours faithfully,

Karangwa Ismaël

Link to this

Things to do with this request

Anyone:
Rubavu district only:

Follow this request

There is 1 person following this request

Offensive? Unsuitable?

Requests for personal information and vexatious requests are not considered valid for ATI purposes (read more).

If you believe this request is not suitable, you can report it for attention by the site administrators

Report this request

Act on what you've learnt

Similar requests

Gutanga umunani

To Ministry of Justice by Felicien

More similar requests

Event history details

Are you the owner of any commercial copyright on this page?