Ibyo Nyakubahwa MINALOC amaze iminsi asaba Abayobozi b`Inzego zibanze nawe nabe BANDEBEREHO akemure ikibazo namwandikiye akiri Guverineri w`Intara y` Amajyaruguru ntagikemure ?
Nyakubahwa Minisitiri GATABAZI Jean Marie Vianney
Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.
Mu gihe mwari mukiri Guverineri w`Intara y`Amajyaruguru mwavuyeyo mudakemuye ikibazo cyanjye nabandikiye tariki 11 / o7/ 2019 , nabatakambiraga nsaba ko mwahwitura Umuyobozi w`Akarere ka Musanze mugafatanya Gukemura ikibazo cyanjye na HABUMUREMYI Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w`Intebe wafashe Ubutaka bwanjye mu mwaka wa 2008 akabwubaka ho hotel RUHONDO Beach akaba yaransenyeye .
Ubuyobozi bw`Akarere ka Musanze bwasohoye Inyandiko buteraho kashi ko nari ntuye muri metero 50 ku kiyaga mu butaka bwa Leta. rero ko HABUMUREMYI PD yaguriye abana bajye ISAMBU akabubakiramo amazu atatu ( 3 ) ngo bakaba bayatuyemo . Kopi y`iyo baruwa narayiguhaye . Niba mutayifite mumpe Email yanyu nyiboherereze .
Nyakubahwa Minisitiri muzanyemerere ,nkurikize amagambo mumaze iminsi musaba abayobozi gukemura ibibazo by`abaturage, mbatungure Imbere ya HE , mwebwe na Maire wa Musanze mbabaze Isambu yubatsemo amazu atatu ( 3 ) HABUMUREMYI PD yaguriye abana banjye nk`ingurane y`Isambu yanjye , iyo sambu iri he? Yanditse he muri Land Center .
Yewe nzabatungura mbabaze nti ko : Ubutaka bwo muri metero 50 ku biyaga hose mu Rwanda bwabaye Umutungo wa Leta guhera mu mwaka wa 2010 ni gute aho nari ntuye mwanditse ko mu mwaka wa 2008 hubakwa hotel) ngo bwari ubutaka bwa Leta .
Itegeko se ryabaye retroactive ? Ikindi kibazo kiremereye mugomba gusobanura : Ubutaka bwo muri metero 50 kuri hotel bwanditse kuri Habumuremyi Pd n`umugore we Musabyimana Petronille nk`umutungo wabo bwite mfite kopi y`icyangombwa UPI 4/03/04/01/1600 bahawe na Land Center gisinywe n`uwitwa MUNYANGAJU Damascene kuwa 29/jun/2012 nyuma y`imyaka ibiri ubwo butaka bubaye ubwa Leta. Mfite ibindi byinshyi nababwira ubuyobozi bw`akarere ka Musanze budakemura .
BIGIRIMANA Jean Marie Vianney id 119538003425921
The original message was received at Tue, 22 Jun 2021 12:46:20 +0200
from:
<[ATI #613 email]>
----- The following addresses had permanent fatal errors -----
<[MINALOC request email]>
(reason: 550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw)
----- Transcript of session follows -----
... while talking to minaloc.gov.rw.:
<<< 550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw
550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw
<<< 554 5.5.1 Error: no valid recipients
Dear Ministry of Local Government, Nyakubahwa Minisitiri GATABAZI Jean Marie Vianney , nabasabaga igisubizo mwageneye ikibazo naboherereje nyuze kuri uru rubuga Sobanukirwa . Ubutumwa nabwandikanye akababaro kenshi ,`agahinda n`akarengane natewe n`Ubuyobozi bw`inzego z`ibanze : Akarere ka Musanze bwatanze ubutaka bwanjye hariya hubatse Hotel Ruhondo Beach ya HABUMUREMYI P ierre Damien akabwubaka ho hotel akansenyera inzu n`ibindi bikorwa nari mfite muri ubwo butaka . Nirukanse mu nzego zose za Leta mbabwira ikibazo cy`ingurane , bose ntibagikemure kubera ko HABUMUREMYI PD yari Umuyobozi Mukuru mu nzego nkuru z`Igihugu.
Muri uko gusiragizwa mu nzego ndega HABUMUREMYI D nibwo Umuyobozi w`Akarere ka Musanze yanditse inyandiko mpimbano ayiteraho kashi avuga ko mu mwaka wa 2008 aho nari ntuye hari muri metero 50 ku nkengero z`ikiyaga ,ubwo butaka ko bwari ubwa Leta . Ibi yarabihimbye rwose kubera ko ubutaka bwo ku biyaga hose mu Rwanda bwashyizwe mu mutungo Rusange wa Leta guhera mu mwaka 2010.
Ikindi kigaragaza ko Ubuyobozi bw`Akarere bwahimbye ni uko buriya butaka bwose kuva ku mazi kugera aho Hotel yubatse, ubwo butaka bwose bwanditswe kuri HABUMUREMYI Pierre Damien n`Umugore we Musabyimana Petronille nk`umutungo wabo bwite . Icyangombwa UPI 4/03/04/01/1600 bagihawe kuwa 29/JUN/2012 , bagihabwa n` Uwitwa Munyangaju Damascene war Chief Registrar . Icyo cyangombwa rero kiriho ubutaka bwa Leta, ubwanjye , nubundi avuga ko yaguze n`abaturage , icyo cyangombwa yagitanzeho ingwate muri Banki ahabwa inguzanyo . Inguzanyo yambuye banki ikaba igiye guteza cyamunara ingwate .Mfite kopi kandi murebye neza mwasanga hotel Ruhondo beach ifite ibyangombwa bibiri bidahuje ubuso SQM
Ikindi cyambabaje cyane ni uko Umuyobozi w`Akarere ka Musanze witwaga KARABAYINGA Celestin muri iyo nyandiko, yanditse ko nataye abana banjye, ngo noneho HABUMUREMYI D yabona izo mfubyi zatawe na se akazigurira ISAMBU ahandi, akanabubakiramo amazu atatu bakayimukiramo ngo maze aho bari batuye akahatera ibiti n`umucaca . Njye nataye abana mu mwaka wa 1993 ngiye ku rugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi. Abaturage benewacu nibwo batangiye gucura amagambo bamwe bavuga ko nasanze INYENZI dore ko ntari mu bwoko buhigwa.
Mumwaka 1994 ,nibwo bene wacu bambonye ku rugamba , noneho batabaza ingabo FAR n`Interahamwe bagaba igitero iwanjye bibwira ko aro mo abatutsi bihishe , bararasa barasahura ariko kubw`amahirwe abo mu rugo bari babimenye barahunga ,bahungira kwa mamawacu mu birwa bya BULERA ari naho nitabajye Afende Col GASHUMBA Thadeo wari utuyoboye akama Force tukabavana muri BULERA tukabimurira i Kayonza mu Mutara . Nirwnyeho nsana inzu yanjye yarashwe n`Interahamwe, kugeza aho HHABUMUREMYI yongeye kuyisenya ahubaka Hotel Ruhondo Beach. None ngo nataye abana HABUMUREMYI D abagurira isambu abubakiramo amzu atatu ngo bayaturamo . Nyakubahwa Minaloc ndagusabye ngo usure Akarere ka Musanze umbarize Umuyobozi aho iyo sambu iri n`ayo mazu . Ndakennye ndi mu cyiciro cya mbere cy`ubudehe kandi handitswe ko HABUMUREMYI yatuguriye Isambu.
Nyakubahwa Minaloc , umuyobozi ajye yandika ibyo yasubiramo aramutse abibajijwe , ubu ndakubaza nk`ukuriye Uturere twose mu gihugu ngo umanuke umbarize Umuyobozi w`Akarere ka MUSANZE munyereke ISAMBU yubatsemo amazu atatu ,aho iyo sambu iherereye, munyereke muri Land Center aho ubwo butaka HABUMUREMYI Pierre Damien yaguriye abana banjye aho bwanditse . Inkiko nagiye ndegera zashingiraga kuri iriya nyandiko mpimbano iteyeho kashi y`Akarere ka Musanze . inkiko zikemeza ko iyo sambu yubatsemo amazu atatu ari ingurane bityo ngatsindwa ngacibwa n`amafaranga yo gushora abaregwa mu manza.
Ndagusaba Nyakubahwa kugaragaza isambu yubatsemo amazu atatu , mukabibwira abanyarwanda nk`uko aho musigaye mujya hirya no hino mu gihugu musaba abayobozi gukemura ibibazo by`abaturage batiriwe bategereza kubigeza kuri HE . Nanjye rero ni muri urwo rwego naciye ku rubuga Sobanukurwa mbibutsa ko mu gihe mwari guverineri mu ntara y`amajyaruguru mutankemuriye ikibazo. Nifuzaga kuzatungurana aho Nyakubahwa Perezida wa Reubulika yaba yasuye nkijugunya imbere ye nitwaje iriya nyandiko yandittswe n`Umuyobozi w`Akarere ka Musanze nkamubwira ko iyo sambu ntayifite kandi yaremejwe n`Inkiko kandi nzamubwira ko ikibazo na Minaloc akizi
Nifuza ko niba isambu itabonetse Ubuyobozi bw`Akarere ka Musanze bwandika indi iivuguruza iriya yanditswe muri 2008 bwemeza ko ari impimbano niyo nzira yoroshye noneho nkarenganurwa,
Yours faithfully,
BIGIRIMANA Jean Marie Vianney
The original message was received at Sat, 26 Jun 2021 12:21:24 +0200
from:
<[ATI #613 email]>
----- The following addresses had permanent fatal errors -----
<[MINALOC request email]>
(reason: 550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw)
----- Transcript of session follows -----
... while talking to minaloc.gov.rw.:
<<< 550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw
550 5.1.1 <[MINALOC request email]>: Recipient address rejected: minaloc.gov.rw
<<< 554 5.5.1 Error: no valid recipients