Gusaba ubusobanuro bwimbitse

Ngizwenayo Joel made this Access to Information request to National ID Agency

This request has been closed to new correspondence. Contact us if you think it should be reopened.

The request was successful.

Buyobozi bwa National ID Agency,

Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.

Indangamuntu ifite amazina abiri(2)yigipagani,hasabwa iki?nibihe byagombwa bikenerwa kugirango ikosorwe hajyeho irya gikirisitu.urugero:Nsanabandi Mvuyekure

Mbaye mbashimiye,

Ngizwenayo Joel

National ID Agency

Muraho Joel,

Iryo zina rya gikristu rishyirwa Ku ndangamuntu mu gihe umuntu yaryiswe n'ababyeyi kuva kera bikagaragazwa n'ibyangombwa birimo indangamuntu ya mbere ya 2008.

Murakoze

show quoted sections

Dear National ID Agency,

None ,harigihe ababyeyi bita umwana amazina,yazakura agasanga amazina bamwise atayishimiye cyane cyane amazina y'imigani nibindi,knd agasohoka Ku indangamuntu,aramutse ashatse kuyahinduza yakora ik?hasabwa iki?murakoze

Yours faithfully,

Ngizwenayo Joel

Dear National ID Agency,

None,harigihe ababyeyi bita umwana amazina,ugasanga bamwise ayimigani nibindi,uwo mwana yazakura amazina ukumva ntayishimiye,ark akaba ariyo ari mwirangamimerere agasohoka kundangamuntu,uwo mwana aramutse ashaka kuyahinduza yakoriki? Hasabwa iki?

Yours faithfully,

Ngizwenayo Joel

National ID Agency

Muraho Joel,

Iyo umuntu afite izina atishimiye ashobora gusaba kurihinduza, asaba uburenganzira bwo guhindura izina muri MINALOC unyuze ku rubuga Irembo bakaguha inzira inyurwamo mu guhindura izina.

Murakoze

show quoted sections

Dear National ID Agency,

Muraho,njye nkomeje kugira ikibazo kijyanye nindangamuntu yanjye,mwambwiye ko iba muri system ariko kugezubu simbasha kwibaruzaho simcard nkoresheje iyo ndangamuntu,rero sinzi ikibazo gihari kugezubu,bishoboka mwamfasha kuko mfite nimpungenge ko izindi service nasaba ziyerekeyeho zitakunda No:1199880159196192 murakoze.

Yours faithfully,

Ngizwenayo Joel

National ID Agency

Indangamuntu yawe twasanze nta kibazo ifite, uzabaze kuri company z'itumanaho.

show quoted sections