Gusaba kongererwa izina philbert kundangamuntu
Ndasaba kongera izina philbert kundangamuntu, nkitwa Ndayisabye philbert kuko nabatijwe nyuma Yuko indanamuntu iza
Muraho,
Umuntu ukeneye gukosoza indangamuntu ayijyana ku murenge umwegereye akayitanga hamwe n'ibyangomwa byemeza ayo mazina ko ari aye.
Murakoze
Dear National ID Agency,
Nonese ibyangombwa nyabyo najyana kumurenge byemeza ko izina philbert baryongeraho nibihe, kuko natangiye kurikoresha ngeze muwambere secondary
Kuko primary nitwaga izina rimwe, kereretse guhera senior three result slip niho mfite amazina abiri kugeza kubyangombwa bya senior six,
Ubwo mwampa ibisobanuro birambuye
Murakoze
Yours faithfully,
Ndayisabye
Niba izina Philbert mutararyiswe n'ababyeyi ntabwo ryakongerw mu ndangamuntu keretse mubanje kurisaba byemewe n'amategeko kuri MINALOC.
Murakoze