Gusaba ko Ubuyobozi bwakura IRIMBI bwakase mu butaka bwacu.
Cooperative ABAKOMEZARUHIMBI,ifite ubutaka ifitiye icyangombwa cya burundu,m'Umudugudu wa SHAMBA,Akagali ka Nyakogo,Umurenge wa KINIHIRA,Akarere ka RUHANGO.Inama Njyanama y'Akagali ka Nyakogo,yarahihaye ku ngufu ihakatamo IRIMBI.Iki kibazo twakigejeje ku Umuyobozi w'Umurenge wa KINIHIRA na Maire w'Akarere ka RUHANGO,banga kukidukemurira ku bushake.Tukaba dusaba urwego rw'Umuvunyi ko rwaturenganura,bagakura irimbi ku butaka bwacu,kandi ahahambwe tukahaherwa INGURANE.Murakoze.NYIRAMAKWAVU Peruth,Umuyobozi wa Cooperative ABAKOMEZARUHIMBI.