Gusaba gukosoza umwaka wamavuko nokongeraho izina ry'umubyeyi
Buyobozi bwa National ID Agency,
Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.
Nitwa Jean d'amour Uwimana nifuzaga komwamfasha,ndashaka gukosoza imyaka irikwirangamuntu narinarakomeje kuyikoresha ariko nifuzaga kuyikosoza,ikindi nuko irangamuntu yange bigaragara ko nta papa ngira nubwo navutse yarapfuye ariko ndumva aringobwa ko ajyaho,narangije secondary ubu ndimuri university rero sinzi icyo mwamfasha kuko ndifuza kugira irangamuntu nzima ntarasoza kaminuza kuko ndakeka byazangora nyuma maze gukosoza.murakoze kubufasha bwanyu bwiza ,Mugire amahoro
Jean D'amour Uwimana
Muraho Jean d'Amour,
Iyo iumuntu yifuza gukosoza imyaka ku ndangamuntu ye, asabwa ifishi y'indangamuntu ya mbere ya 2008 y'ababyeyi be,ubwo kuko udafite papa wawe wari wanditswe mu ya mama wawe. Iyo fishi igomba kuba ari fotocopie iriho cachet a notaire.
Murakoze