Gukosoza itariki n'ukwezi by'amavuko ku Indangamuntu
Buyobozi bwa National ID Agency,
Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.
Bwana bayobozi ndeste nurwego bireba mfite ikibazo cyo gukosoza Italiki Y'amavuko, Ku Indangamuntu Yanjye Handitseho 1/1 aho kuba 06/06 umwaka wo ntakibazo ufite none nasabaga ubufasha bwanyu, navuye kumurenge ariko bambwira ko byatwara amezi ajyera kuri 3. Nkeneye indangamuntu ikosoje vuba kugirango mfate passport, ndashaka gusaba visa yo kwiga hanze amashuli yisumbuye(Mbere yitaliki 01/06/2021). Niba hari uburyo bwo gukusoza byihuse mw'amfasha.
Murakoze.
Muramutse hari icyo mwamfasha bibakundiye mwamenyesha kuri +250788739592 cyangwa Addresse email: [email address].
Mbaye mbashimiye,
Manzi Arsene
Muraho,
Iyo umuntu akosoza indangamuntu byihutirwa asabwa kuyizana kuri NIDA akatwereka ibyemeza impamvu y'ubwihutirwe(bordereau igaragaza ko uri gusaba passport) bwe agafashwa.