Gukosora amazina ari kuri ID
Buyobozi bwa National ID Agency,
Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru.
Amazina ari kuri ID yanjye ni NDORIMANA JEAN DENIS ariko ku byangombwa byo ku mashuri hariho NDORIMANA Jean Denys, nashakaga kubaza ibyangombwa bisabwa ngo munkososrere aho kuba Denis bibe Denys
Murakoze
Mbaye mbashimiye,
NDORIMANA Jean Denis
Mwiriwe,
Indangamuntu kugirango ikosorwe hashobora kwifashishwa amanota ya primaire(P6 results) yatanzwe na REB.