Date: Wed, 25 Nov 2020 12:45:15 +0000 Subject: Ubwisanzure bwo kumenya amakuru ikibazo - Ikibazo cy'amarerero muri buri mudugudu From: Jeanne d'Arc NYIRAMWIZA <[ATI #481 email]> To: Ubwisanzure bwo kumenya amakuru ibibazo byabajijwe Umurenge wa Ruharambuga <[Ruharambuga sector request email]> Jeanne d'Arc NYIRAMWIZA Kigali Umurenge wa Kimironko Tel:+250783451689 Buyobozi bwa Umurenge wa Ruharambuga, Impamvu: Gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero 04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa amakuru. Nyakubahwa Muyobozi, Nifuzaga kubaza amakuru ajyanye n'ibishingirwaho mu guhitamo urugo rwakira irerero muri buri mudugudu. Umubyeyi wanjye witwa Nyirantezimana Marie na basaza banjye bankurikira batuye mu murenge wa Ruharambuga, akagari ka kanazi, umudugudu wa Kamuhumuza. Kuva umwaka ushize, Mama afite ikibazo cy'uko bashaka gushyira irerero mu rugo ku ngufu kandi yarabyanze. Yabajije icyo bagendeyeho bamuhitamo, bamusubizako ari uko ari mu kiciro cya mbere kandi ngo ko bagenzi be ari bo bamuhisemo ngo yakire irerero iwe. Ese iyo umuntu ari mu kiciro cya mbere, nta burenganzira aba afite ku mitungo ye? cyangwa iy'abana be? Ushatse wese amufatira imyanzuro uko ashatse? Ikibazo ke yakigejeje ku mukuru w'umudugudu, n'uw'akagari, ariko bose bamweretse ko ibijyanye n'irerero rizashyirwa iwe nta makuru bariziho. Nyamara umurenge ntusiba kumuhamagaza. Umukuru w'umudugudu niwe kenshi uzana ubwo butumwa. Yamubaza icyo bamushakira, akavugako nta byo azi. Niyo abatse numero z'uwo umuhamagaza ngo wenda amwibarize icyo amushakira n'uko bahura, amubwira ko ntazo afite. Ariko ukabona ko hari ibyo ari guhisha. Inshuro nyinshi yitaba umurenge atazi umuhamagaje , bamuhamagarije iki, etc. Maman afite ubumuga yatewe n'impanuka y'imodoka, kandi abumaranye igihe kinini. Guhora bwije bwakeye bamuhamagaza kandi atazi uwo agenda ashaka, n'icyo bamushakira,ni ikibazo kuri twe. Bigaragara ko harimo ikibazo gikomeye. Kubwo intege nke ze, ntashobora kugera ku murenge n'amaguru. Buri gihe agomba gutega. Ayo ni amafaranga asohoka bitakagombye, kandi ntibayamusubiza.Wongereyeho umwanya aba yanatakaje. Uko agiyeyo, isaha bamuhaye, arazubahiriza, kugeza ubwo arambirwa agataha atabonanye n'uwamutumije. Kandi iyo ageze mu rugo, nta follow up y'uwamuhamagaje, ngo wenda abaze icyamuteye kutaza. Hari n'ikindi gihe haje ngo umukozi uturutse ku murenge aje kumufotora, aramwangira, abikora ku ngufu. Tubajije umukuru w'umudugudu nimba hari icyo abiziho, arahakana.Njyewe ubwanjye byansabye kuza gukurikirana icyo kibazo, mbonana n'umukuru w'umudugudu, mubaza ibijyanye n'ayo makuru, nanjye ambwira ko ntabyo azi. Namugiriye inama yo gushaka uko batora undi muntu wasimbura Mama ubishaka, dore ko ari na benshi babyifuza, ntacyo yansubije. Yahise arakara. Ese bibaho ko umurenge uteganya gukora igikorwa mu mudugudu, ubuyobozi bwawo cg bw'akagari butabizi? Ese nta mikoranire iba hagati y'izo nzego?Buri wese akora bigendeye n'uko yaramutse? Kujya mu kiciro cya mbere,ntabwo twakigiyemo kuko tugikwiye. Ni amakosa yagiye aba namwe muzi. Twandikiye akarere tugasaba kugihindura, kugeza n'ubu ntikaradusibiza. Ikindi nshaka kubasaza, ku kibazo icyo aricyo cyose kijyanye n'iki, byaba byiza ubishinzwe ku rwego ry'umurenge anyihamagariye igihe hari ibisobanuro ashaka. Nyakubahwa Muyobozi, mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu kiza,mbaye mbashimiye. Jeanne d'Arc NYIRAMWIZA Kigali ------------------------------------------------------------------- Koresha iyi imeli wohereza ibisubizo byose kuri iki kibazo: [ATI #481 email] Iyi imeli [Ruharambuga sector request email] ntabwo ariyo yakoreshwa mu gutanga ibibazo bijyanye na Ubwisanzure bwo kumenya amakuru kuri Umurenge wa Ruharambuga? Niba atariyo, tubwire wuzuza iyi fishi: https://rwanda.alaveteli.org/rw/change_request/new?body=umurenge_wa_ruharambuga Icyitonderwa: ubu butumwa n'ibindi byose wasubiza bizashyirwa kuri interineti. Amategeko yacu agenga ubuzima bwite n'uburenganzira bw'umwanditsi: https://rwanda.alaveteli.org/rw/help/officers Niba wabonye iyi serivisi ari ingirakamaro nk'umukozi wa w'ubwisanzure bwo kumenya amakuru, wasaba umuyobozi w'urubuga rwa interineti rw'ikigo cyanyu kutwongera kuri paji yanyu ya y'ubwisanzure bwo kumenya amakuru. -------------------------------------------------------------------