Guhabwa amakuru ku indangamuntu yange ifite application number 11816445 niba yarakozwe n'aho yoherejwe
Dear National ID Agency,
Ngendeye ku itegeko 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ,ndasaba guhabwa amakuru y'indangamuntu ifite application number :11816445 ya Seneza Cedric .
Nifotoje mu kwezi kwa 1 ,ariko kugeza ubu ntiboneka ku murenge.
Dutegereje igisubizo cyanyu.
Tubaye tubashimiye.
Muraho,
Indangamuntu yawe ntiyakozwe bitewe n'uko ifoto yawe itameze neza, mushobora kuzaza ku cyicaro cya NIDA mukongera mugafotorwa niba muba muri Kigali.
Murakoze
Dear National ID Agency,
Nifuzaga kumenya umunsi mufotoreraho nyawo, cyangwa se nkahabwa rendez-vous kugira menye igihe cyiza cyo kuza ku cyicaro cyanyu.
Murakoze,
Tubaye tubashimiye
Muraho,
Gahunda yo gufotora muri rusange ntiratangira cyakoze iyo umuntu afite impamvu yihutirwa turamufasha. Asabwa kwitwaza icyemezo kigaragaza impamvu y'ubwihutirwe bwe.
Murakoze