Amasezerano Mpuzamahanga
Mutangana Steven a fait cette Liberté d'accès à l'information demande à Ministry of Foreign Affairs and Cooperation
La demande est partiellement réussie.
De: Mutangana Steven
Nyakubahwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane,
Nifuzaga gusaba amakuru nkuko byemewe tugendeye kw'itegeko numero
04/2013 ryatowe ku ya 8 Gashyantare 2013 rijyanye no guhabwa
amakuru.
Nifuzaga kumenya amaserano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye
yerekeranye n'umuco ndetse no kurengera umurage ndangamuco.
Mbaye mbashimiye,
Mutangana Steven
De: Edison Nyandwi
Ministry of Foreign Affairs and Cooperation
Bwana Mutangana Steven,
Dushimishijwe no kukumenyesha ko icyifuzo cyawe cyo kumenya amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye yerekeranye n'umuco ndetse no kurengera umurange ndangamuco cyatugezeho. Turakumenyesha ko ayo makuru wifuza wayahabwa na MINISPOC/ Minisiteri ya Siporo n'Umuco, kuko ariyo ifite mu nshingano zayo ibyo udusaba.
Mu gihe kandi waba wifuza andi makuru arebana n'inshingano za Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, twiteguye kuyaguha.
Ugire ibihe byiza.
NYANDWI Edison
Afficher les sections citées
De: Mutangana Steven
Dear Edison Nyandwi,
Mbashimiye ku gisubizo mwampaye cyo kubariza muri MINISPOC aya
masezerano mpuzamahanga.
Mbere yo kwerekeza muri MINISPOC, narinabanje muri MINAFFET kubera
ko mbona muri iyo ministeri bafite urutonde rw'amasezerano
mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono guhera 1988 kugera 2011
mu nzego zinyuranye nko kurwanya ruswa, iby'intwaro, uburenganzira
bwa muntu, ibidukikije, ubuzima, iterabwoba, itumanaho, ubwikorezi
bw'abantu n'ibintu, umurimo. Kandi ibyo byose bifite ministeri
zibishinzwe. Kuba biri muri MINAFFET, nuko ifite mu nshingano
gukurikirana amasezerano mpuzamahanga igihugu gisinyana n'inzego
mpuzamahanga.
Reba kuri iyi link ya MINAFFET:
http://www.minaffet.gov.rw/index.php?id=...
Niyo mpamvu nabanje kubisaba MINAFFET. Mwakongera mukareba neza,
wasanga bihari.
Murakoze, mbashimiye uko mubyakiriye.
Mutangana Steven
De: Edison Nyandwi
Ministry of Foreign Affairs and Cooperation
Bwana Mutangana Steven,
Nibyo koko ko MINAFFET ifite urutonde rw'amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono kuva 1988 kugeza muri 2011 mu nzego zinyuranye. Mu rwego rwo kugirango Minisiteri imenye neza ko amakuru wifuza yayabona, watumenyesha igihe wifuza kuzazira muri MINAFFET kugirango ubonane n'ababishijwe.
Ugire ibihe byiza.
NYANDWI Edison
Afficher les sections citées
De: Mutangana Steven
Dear Edison Nyandwi,
Mwongeye kwirirwa,
Mbashimiye uko munsubije bidatinze.
Nagera kuri MINAFFET ejo kuwa gatatu, isaa ine (10h00).
Contacts zanjye tel: 0788558319 / mwampa iyanyu kugira ngo
nimpagera nzabavugishe.
Murakoze.
Mutangana Steven
http://bit.ly/1NbjU0G
De: Edison Nyandwi
Ministry of Foreign Affairs and Cooperation
Urakoze kutumenyesha ko wifuza kugera hano saa yine (10h00) ariko ndavugana nawe kuri tel. mbere y'iyo saha maze kumenya ko ababishijwe bari buboneke.
Ibihe byiza.
Edison
Afficher les sections citées
De: Edison Nyandwi
Ministry of Foreign Affairs and Cooperation
Dear Steven,
Ushobora kuza muri MINAFFET nk'uko wari wabyifuje saa yine (10h00). Nagerageje kuvugana nawe kuri tel. ariko ntiwashoye kuyitaba.
Ibihe byiza.
Edison
Afficher les sections citées
De: Mutangana Steven
Dear Edison Nyandwi,
Mbashimiye umwanya mwangeneye mu mirimo myinshi mufite. Ndashimira
Abayobozi mwangejejeho twagiranye ibiganiro byiza cyane. Bambwiye
aho nakura amakuru nifuzaga.
Ni uh'ubutaha, mugire amahoro.
Mutangana Steven

ODESUDI a laissé une remarque ()
Dear Edison,
Mwakoze kucyemura ikibazo cya Steven cyo kubona amakuru, tubaye tubashyimiye mugire akazi keza.
Team sobanukirwa
Choses à faire avec cette demande
- Ajouter un commentaire (pour aider le demandeur ou d'autres personnes)
- Télécharger un fichier zip de toute la correspondance
Suivre cette demande
Il ya 2 personnes suivant cette demande
Offensif? inadapté?
Les demandes de renseignements personnels et les demandes abusives ne sont pas considérées comme demandes valides (Lire plus).
Si vous pensez que cette demande n'est pas appropriée, vous pouvez la signaler à l'attention des administrateurs du site
Signaler cette demandeAgissez en fonction de ce que vous avez appris.
Demandes similaires
Détails de l'historique des événements
Êtes-vous le propriétaire d'un droit d'auteur commercial sur cette page?
ODESUDI a laissé une remarque ()
Dear Edison
Tukurikize itegeko ryereke kubona amakuru, wakagombye gutanga amakuru cyangwa ukaba ariwowe wohereza ikibazo/application ku wo wuvanva uyafite.
Twagusaba ko wafasha Steven kugirango abone ayo makuru, cyangwa wohereze icyifuzo kuwundi ishinzwe gutanga amakuru ibimenyeshe Steven.
Atari ibyo byagaragara nkaho utari kubahiriza itegeko.
Team Sobanukirwa
Link to this